in

Weasel wendaga kwicisha Teta Sandra inkoni, yiyambuye uburura yambara ubutama aca bugufi imbere ya Teta Sandra wavutse kuri uyu wa Kabiri

Nyuma y’induru n’intugunda zavuzwe mu rugo rwa Sandra Teta na Weasel, uyu mugabo yifurije isabukuru nziza umugore we, agaragaza ko yamubereye urumuri mu buzima bwe.

Ni ubutumwa Weasel wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe yanyujije ku rubuga rwa Instagram yifuriza Sandra Teta isabukuru nziza.

Yanditse ati “Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira iteka. Isabukuru nziza umwiza cyane dusangiye ubuzima.’’

Muri Nyakanga umwaka ushize hari hagiye hanze amafoto ya Sandra Teta afite ibikomere umubiri wose aho amakuru yavugaga ko yakubiswe na Weasel.

Nyuma Teta Sandra avuga ko yakubiswe n’amabandi, mu gihe hari uruhande rw’abamuzi neza bahamyaga ko yakubiswe n’umugabo we akaba yaramuhishiraga kubera impamvu zitandukanye.

Benshi bahamyaga ko Teta Sandra yaba akunda bikomeye Weasel ku buryo ibyo kumukubita atabyitaho, cyane ko atari ubwa mbere byaba bibaye.

Sandra Teta nyuma y’amakimbirane yabaye hagati ye na Weasel muri Kanama umwaka ushize yatashye mu Rwanda.

Ni ibintu byabaye nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze igihe muri Uganda baragiye kureba ibibazo by’umwana wabo, bikarangira bamucyuye.

Muri Mata 2023 Teta Sandra yasubiye i Kampala, icyo gihe yakiriwe na Weasel ndetse uyu mugabo yamushyiriye indabo ku kibuga cy’indege cya Entebbe, amakuru avuga ko kugeza ubwo umubano wabo wari umeze neza cyane.

Mu nkuru zitandukanye ziherutse kujya hanze, Weasel yagiye agaragaza ko akunda Teta Sandra bikomeye, ntatinye guhishura ko yikosoye ku mafuti yose yamukoreraga.

Weasel akunze kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko we n’umugore we bari gutegura ubukwe, icyakora ntabwo itariki yabwo iramenyekana.

Sandra Teta asigaye agaragaza ko mu rugo bameranye neza. Nko mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifurije isabukuru nziza umugabo we wari wujuje imyaka 38 y’amavuko amwifuriza kurama mpaka abonye abazukuru babo n’abandi bazabakomokaho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Grammy Awards mu nziza iharuye irimo n’amapave yerekeza i Kigali mu mujyi w’imyidagaduro y’isi

Umugabo yajyanye umugore we i Burayi kugirango yemeze abandi bagabo ko afite umugore mwiza bagezeyo umugore amubwira ko umubano wabo urangiye bakiri ku kibuga k’indege, none abayobozi bakoreye uyu mugabo ibya mfurambi