in

Wayne Rooney yagiriye inama Mbappe y’icyo yakora ngo azagere ku rwego rwa Messi na Cristiano

Wayne Rooney wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yagiriye inama Mbappé yo kuva muri Paris Saint Germaine akerekeza ahandi niba yifuza kuzaba umukinnyi ukomeye nka Ronaldo cyangwa Messi.


Nyuma y’uko Klyian Mbappé agize imikino y’igikombe cy’isi myiza aho yatsinzemo Ibitego umunani akanafasha Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Abantu batandukanye bakomeje gushimira uyu musore w’imyaka 24 bakambwira ko nakomeza gukora cyane azagera kuri byinshi.
Wayne Roney usigaye utoza ikipe ya DC United yagiriye inama Mbappé yo kuva muri Paris Saint Germaine niba ashaka kuzagera ku rwego rukomeye nk’urwa Ronaldo na Messi.
Mbappe wagize igikombe cy’isi

Wayne Roney ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa Sport 18 yagize ati ” Ndatekereza akwiye kuva muri Paris Saint Germaine akajya gukina muri Premier League. PSG ni ikipe ikomeye ariko ndacyeka yarakoze byose muri Ligue 1″.
Wayne Roney yongeyeho ko Mbappé akwiriye kujya gukina muri Manchester United cyangwa Real Madrid niba ashaka kuzagera ku rwego rushimishije nk’urwa Ronaldo na Messi. ” Ndatekereza akwiye kujya muri Real Madrid cyangwa Manchester United niba ashaka kuzagera ku rwego rwa Messi na Ronaldo” amagambo ya Roney.
Kylian Mbappe watwaye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi

Kylian Mbappé muri 2022 yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Paris Saint Germaine ariko ikipe ya Real Madrid na nubu iracyamuhanze amaso ndetse na Manchester United nyuma yo gutandukana na Cristiano Ronaldo irifuza umusimbura we.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yarakaye cyane nayo igiye gutera gapapu ikipe ya AS Kigali kuri Rutahizamu karundura

Umwana w’imyaka 10 yiswe intwari nyuma yo gufasha nyina kubyara