in

Rayon Sports yarakaye cyane nayo igiye gutera gapapu ikipe ya AS Kigali kuri Rutahizamu karundura

Rayon Sports nayo yinjiye mu rugamba rwo gushaka umukinnyi w’ikipe ya Mukura Victory Sport witwa Jibrin Akuki.

Hashize iminsi ikipe ya AS Kigali ivugana na Akuki usanzwe akinira ikipe ya Mukura Victory Sport umaze iminsi yitwara neza nubwo n’ikipe ya Kiyovu Sport bivugwako yavuganye n’uyu musore kandi hari ibyo bemeranyije.

Amakuru yizewe YEGOB ikura mu ikipe ya Mukura Victory Sport avuga ko ikipe ya Rayon Sports nayo yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha uyu rutahizamu ndetse Kandi ko ibiganiro biri kugera ku musozo. Iyi kipe biravugwa ko yamaze gutanga Milliyoni 12 nubwo hataramenyekana ayo AS Kigali yatanze ariko uyu musore ngo ashaka kujya mu ikipe ya Rayon Sports.

Jibrin Akuki ari ku musozo w’amasezerano ye ni nayo mpamvu ikomeye irimo gutuma Mukura Victory Sport ishaka kugurisha uyu musore dore ko yanze kongera. Biravugwa ko Akuki asigaje amezi 6 gusa amasezerano ye akaba arangiye, bivuze ko badafatiranye kare yagendera ubuntu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: umugabo yanogoye amaso y’umwana ayajyana mu bapfumu

Wayne Rooney yagiriye inama Mbappe y’icyo yakora ngo azagere ku rwego rwa Messi na Cristiano