Wasanga nawe uyirwaye: Menya byinshi ku ndwara ya Genophobia ituma umuntu atinya gutera akabariro.
Indwara ya Genophobia ituma umuntu atinya gutera akabariro ku rwego rwo hejuru ikomeje kwibasira abatuye Isi bitewe n’ibibazo bitandukanye, umuntu urwaye iyi ndwara arangwa no gutinya cyane umuntu uwari wese bashobora gukorana imibonano mpuzabitsina kandi agatinya cyane n’abantu bagira ibiganiro biyerekeyeho.
Bimwe mu bintu bitera Genophobia harimo kuba umuntu yarigeze gufatwa ku ngufu akiri muto, kuba umuntu yarumvishe inkuru z’abantu bakoze imibonano mpuzabitsina bikabagwa nabi no kumva inkuru nyinshi zivuga ibibi byo gukora imibonano mpuzabitsina.
Abantu barwaye iyi ndwara bajyirwa inama yo kugana abaganga bemewe kugira ngo bafashwe mu buryo bwimbitse.