in

Wari uziko isupu y’inyanya ifashe ishobora gufasha umugabo mu gutera akabariro?sobanukirwa.

Abagabo bafite ubuzima bwiza bagiye buri munsi bafata ku isupu ngufi (ifashe) y’inyanya yajya nko ku biyiko bibiri bakayirenza ku bindi biryo, basanzwe bafite intanga nziza kurushaho.

Ubugumba mu bagabo bugaragara ku kigero kigera kuri kimwe cya kabiri cy’abashakanye baba barabuze urubyaro.

Impuguke mu bijyanye n’uburumbuke zavuze ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi burenzeho burimo n’abagabo basanzwe bazwiho kugira ibibazo by’uburumbuke.

Ikigo NHS gishinzwe ubuzima mu Bwongereza kuri ubu kigira inama abagabo bafite ibibazo by’uburumbuke kurya indyo yuzuye ndetse bakambara imyenda y’imbere itabakanyaga.

Ikigo NHS kinabagira inama yo kugabanya umuhangayiko uko bashoboye kose kandi bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho n’abo bashakanye mu gihe cyabo cy’uburumbuke, mu kongera amahirwe cyane bishoboka yo gusama.

Ariko igitekerezo cyuko intungamubiri zimwe na zimwe zishobora kongerera uburumbuke abagabo, hashize igihe kivugwaho.

’Lycopene n’intungamubiri (vitamine) E n’umunyu ngugu wa zinc byibanzweho n’ubushakashatsi bivugwa ko ibuza ibishobora kwangiza uturemangingo fatizo (cells/cellules) mu mubiri.
Iyi ntungamubiri ya ’lycopene’ iboneka mu nyanya yagiye ivugwa ko yaba ifite n’akandi kamaro, karimo nko kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima ndetse na kanseri zimwe na zimwe.

Itsinda ry’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza bakoreye ubu bushakashatsi ku bagabo 60, mu gihe cy’ibyumweru 12. Batoranyijwe mu buryo bwo gutomboza.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi ku mirire cya European Journal of Nutrition.

Dr Liz Williams, impuguke mu mirire y’abantu wo kuri Kaminuza ya Sheffield akaba ari na we wayoboye abashakashatsi bagenzi be, yagize ati : Kuri ubu, hari bicye cyane twagiraho inama abagabo tubabwira kugabanya urugero rw’ibinyobwa bisembuye kandi bakarya indyo yuzuye”

Andrew Drakeley, umuyobozi w’ikigo cy’uburumbuke cyo ku bitaro by’abagore bya Liverpool Women’s Hospital’s Hewitt Fertility Centre, yagize ati : Kongera amahirwe y’ubuzima bw’abashakanye bafite ikibazo cy’uburumbuke, ku bagabo n’abagore, akenshi bishobora kurinda gucyenera kwinjirirwa mu buzima bahabwa ubuvuzi buhenze”

Gusa yongeyeho ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi ku bantu bafite ikibazo cy’uburumbuke mbere y’uko uwo muti [w’isupu y’inyanya] utangira kurangirwa abantu.

Gwenda Burns, wo mu kigo cy’uburumbuke cya Fertility Network, nawe yavuze ko ubu bushakashatsi butanga icyizere cyo kuvugurura ireme ry’intanga ndetse no kurushaho gusobanukirwa uburumbuke bw’abagabo mu gihe kiri imbere.</p

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwe w’umubiligi yatawe muri yombi azira guha umukunzi we impano idasanzwe

Umuzamu Ndoli arashinjwa amarozi ku mukino wabaye umunsi (video)