in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Wari uziko abakobwa bagufi burya bikundira abasore barebare?

Ubushakashatsi bwakozwe nabahanga bwerekana ko burya abakobwa bagufi bashimishwa nabagabo barebare.

Ubusanzwe, hari ibintu byinshi byangiza umubano w’abakundana, ariko abenshi ntabwo batekereza ku burebure, kandi nawe uri gusoma iyi nkuru wasanga utarabitekerezaga. Ntagushidikanya, uko wowe n’uwo mukundana mureshya, bisobanura byinshi ku byishimo muzagirana ku hazaza hanyu niba koko mubyitaho.

Umuhanga akaba n’umushakashatsi witwa Kitae Sohn, yavuze ko niba uri umugore mugufi, ukaba ukundana n’umugabo/umusore muremure , urukundo rwanyu ruzabazanira ibyishimo gusa. Konkuk University yo mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo, mu bushakashatsi yakoze, yasobanuye impamvu abasore benshi bakunda gushaka abakobwa basumba.

Ubu bushakashatsi bwose twagarutseho, buruzuzanya cyane. Aha urahita wicara urebe aho utuye, witegereze neza, urahita ubona niba ibyo uri gusoma hari aho byaba bihuriye n’ukuri. Ubusanzwe, abagore bakunda abagabo babasumba mu gihagararo, n’ubwo bo batagaragaza impamvu nyamukuru ituma biyumva gutyo.

Mu gihe cyo gusohokana, abakobwa benshi cyangwa abadamu, bakunda gusohokana n’ababasumba mu ndeshyo cyane. Abagabo barebare, bashimisha abagore babo. Uko umugabo areshya, biha n’umugore we kwisanzura no kwishima mu gihe ari mubandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igor Mabano n’umukunzi we bakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare.

Bye Jay Polly by Rwandan Allstars (Official video)