in

Igor Mabano n’umukunzi we bakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare.

Umuhanzi, Producer akaba n’umukaraza Igor Mabano yakoze ubukwe n’umukunzi we Laura bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero muri Kigali kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021.

Ubukwe bw’abo bwatashywe n’abarimo Butera Knowless, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n’umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo ‘Aba Ex’.

Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry’umuziki rya Juda Muzika.

Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n’umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe ‘kinini’ akundana n’uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi.

https://www.instagram.com/p/CTNHHUKoiGr/?utm_medium=copy_link

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bagiye kumushyingura nyamara we yibereye mu kabari afata agacupa!

Wari uziko abakobwa bagufi burya bikundira abasore barebare?