Ubushakashatsi bugaragaza ko byibuze umuntu muzima, agomba gusura byibuze inshuro 5-10 ku munsi kugira ngo imihumekere y’umubiri ikomeze kugenda neza kuko gusura ubwabyo ari ingenzi ku buzima bw’umuntu.
Mu bushakashatsi bwakozwe, bugaragza ko abagore aribo basura kenshi kurusha abagabo ariko benshi ntibiyimvisha impamvu ariko bimeze ndetse uwabyumva nabi ashobora kwemeza ko ari nko kubasebya.
Ubusanzwe abasobanukiwe akamaro ko gusura, ntibakwiye kubifata nk’igikorwa giteye isoni kuko nabyo ari uguhumeka, cyakoze mu gihe uzi ko wagize umusuzi unuka ukwiye kwegera ku ruhande gato ugasura wiherereye kugira ngo utabongamira abandi.
Ubundi gusura ni igikorwa umuntu ufite ubuzima akora bikaba binafite akamaro ku buzima bwacu cyane cyane niba utarabagwa byashoboka ko wigeze wumva uwabazwe avuga ko nta kintu cyo kurya aba yemerewe gufata mu gihe atarasura.
Impamvu ituma abantu bamwe bakunze gusura kenshi kurusha abandi
Kudakora siporo: Abahanga bavuga ko iyo ukunda gukora siporo bikurinda gusuragura cyane kuko imyuka ngo igenda igusohokamo buhoro buhoro bityo ukaba wikingiye gusura cyane.
Kurya vuba vuba cyane: Iyo urya usa n’ucuranwa ubuza umwuka uri hagati y’ibyo wamize n’ibikiri mu kanwa bigatuma winjiza umwuka mwinshi muri wowe.
Bimwe muri ibi nibyo bituma abagore basura kenshi kuko ubusanzwe abagore ntibakunda kugendagenda ngo bakore siporo kandi bakunda kumara umwanya munini ahantu hamwe bigatuma ibyo bariye bidacagagurika.
Hari igihe dusura umusuzi ukavuga cyangwa ntuvuge, rimwe ukanuka ubundi ntunuke abenshi bikadutera isoni iyo dusuze mu ruhame niho usanga akenshi umusuzi tuwufunga ntusohoke ariko nyuma ugatangira kumva ibintu bivugira mu nda bigonga cyane ibyo bikaba atari byiza ku buzima bwacu.