in

Wari uzi ko kuribwa mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso mpuruza cy’indwara zikomeye ufite?

Akenshi iyo umuntu avuze ko mu nda hari kumurya, iyo bitari igifu aba avuga imihango. Nyamara iyo havuzwe kuribwa mu nda si ibyo gusa biba bivugwa.

Inda, ni igice twagabanyamo ibice 8 by’ingenzi. Hari inda muri rusange, hakaba iburyo muri rusange, iburyo hejuru, ibumoso muri rusange, ibumoso hejuru, iburyo hasi n’ibumoso hasi ndetse n’igice cyo mu nda hagati.Kuribwa muri buri gice runaka bifite uburwayi bwihariye biba bivuze, gusa ubumenya neza wisuzumishije.

Muri iyi nkuru reka tukubwire indwara zinyuranye zishobora kugutera kuribwa mu nda, buri gice.

Kuribwa inda muri rusange

Niba uburibwe budafite agace runaka bwihariyemo, bishobora kuba bituruka kuri imwe muri izi ndwara:

  • Appendicite (kubyimba kwa appendice)
  • Indwara ya Crohn (kubyimba inzira y’igogorwa)
  • Gukomereka
  • IBS (irritable bowel syndrome, indwara ifata amara manini igatera
  • kuribwa, impiswi, ibyuka mu nda…)
  • Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
  • Ibicurane

Kuribwa mu nda yo hasi

Iyo uburibwe buri mu nda yo hasi, hakunze kwitwa mu kiziba cy’inda, byo bishobora guturuka kuri imwe mu mpamvu zikurikira:

  • Appendicite
  • Kwangirika amara
  • Gutwitira inyuma y’umura
  • Imihango
  • Ibibyimba muri nyababyeyi
  • Ibibyimba mu mireratanga
  • Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

Kuribwa inda yo hejuru

Igihe uburibwe buri hejuru y’umukondo, bishobora kuba bituruka kuri imwe mu mpamvu zikurikira.

  • Utubuye mu gasabo k’indurwe
  • Uburwayi bw’umutima
  • Uburwayi bunyuranye bw’umwijima (hepatite)
  • Umusonga

Kuribwa mu nda hagati

Niba uburibwe uri kubwumva ahazengurutse umukondo, bushobora kuba buturuka kuri:

  • Appendicite
  • Igifu n’amara mato
  • Gukomereka
  • Imyanda mu maraso

Kuribwa mu nda yo hasi ibumoso

Niba uburibwe uri kubwumvira ibumoso ariko ahagana hasi, imwe mu mpamvu zikurikira irashoboka:

  • Crohn’s disease
  • Kanseri
  • Impyiko
  • Ibibyimba mu mirerantanga
  • Appendicite

Kuribwa ibumoso hejuru.

Mu gihe uburwayi ubwumvira mu nda ariko igice cy’ibumoso, hejuru, byaturuka:

  • Kubyimba urwagashya
  • Gukomereka
  • Umutima
  • Kanseri
  • Kurwara impyiko
  • Kwirunda k’umwanda ugakomerera mu mara ntusohoke ugasa n’uwumiyemo

Kuribwa iburyo hasi

Ibi bishobora kuva ku mpamvu zikurikira:
Appendicite.

  • Hernia
  • Kurwara impyiko
  • Kanseri
  • Ibicurane

Kuribwa hejuru iburyo.

Niba uburibwe uri kubwumvira iburyo ejuru, byaturuka kuri:

  • Hepatite
  • Umusonga
  • Appendicite
  • Gukomereka

Mu gihe kuribwa mu nda bidakabije akenshi birijyana. Ariko niba kuribwa biri kugendana na kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bikurikira, ni byiza kujya kwa muganga:

  • Kwituma ibirimo amaraso
  • Umuriro
  • Kuruka hakazamo amaraso
  • Isesemi idashira no kuruka bisanzwe
  • Uruhu guhinduka umuhondo cyangwa amaso akazamo umuhondo
  • Kubyimba imba ikanatonekara
  • Guhumeka insigane
  • Kunyara ukababara
  • Impatwe idakira
  • Ikizibakanwa
  • Kunanuka bidasanzwe

 

 

Src:umujyana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Doctor joseph nzabonimana

Iyindwara irakomeye kandi irembeje benshi uramutse ifite ikikibazo wahamagara kuriyi niméro ugahabwa ubufasha +250790677705

Umugore wa Dj Miller yakomoje kuri Album agiye gushyira hanze yitiriwe imfura ye.

Amashusho y’urukozasoni ya Supersexy yashyizwe ku karubanda (Video)