in

“Wanteyeho kashe” Element yaje guterwaho kashe n’umukobwa umurusha imyaka isaga 10, urukundo nirwogere

“Wanteyeho kashe” Element yaje guterwaho kashe n’umukobwa umurusha imyaka isaga 10, urukundo nirwogere.

Ku mbuga nkoranya mbaga kashe yabaye kashe nyuma yuko Element agaragaye mu ifoto arikumwe n’umukobwa witwa Angel umurusha imyaka isaga icumi yose.

Abantu benshi bakomeje kuvuga ko aba bombi baba bari mu rukundo, ariko abandi ntibabyumva uburyo Element w’imyaka 23 yakundana na Angel w’imyaka 31.

Gusa abandi bavuga ko ntacyo byaba bitwaye dore ko no mu bihugu byo hanze aribyo byeze. Uyu ni umukobwa wa mbere uvuzwe mu rukundo na Element nyuma yuko bivuzwe ko yatandukanye n’umukobwa yakoreye indirimbo kashe ngo ayimuture.

Uwo mukobwa batandukanye niwe watumye Element akora indirimbo yitwa kashe ngo ayimuture! Ariko ikimara kurangira uyu mukobwa yahise amuta aragenda. Ubwo mu gihe abandi bari bishimiye ku yumva, Element we agahinda kari kose ku mutima.

Abakoresha imbuga nkoranya mbaga bavuga ko byaba ari byiza cyane kuko uwo mukobwa yaba agiye kumuhoza amarira.

Birumvikana ko baramutse bakundana, haba habura igihe gito ngo bakore ubukwe kuko umukobwa arakuze bihagije ntabwo yategereza.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyiramana ntiyitaweho / Kibonke we yahageze asanga byarangiye! Mu gusezera bwa nyuma Nyiramana hatanzwe ubuhamya ku burwayi bwe kugeza apfuye

Abarusha kwamamara! Lionel Messi asigaye ahuruza abarimo Selena Gomez n’ibindi byamamare bya Hollywood bakaza kumureba yibereye mu kazi ke ku buryo atabona n’umwanya wo kubavugisha (AMAFOTO)