Umukobwa yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kubura ubwenge ubwo yasangaga ubukwe yitabiriye ni ubw’umukunzi we wari wamubeshye ko arwaje nyina.
Umukobwa wo mu gihugu cya Ghana yahuye n’uruvagusenya ubwo yatumirwaga n’inshuti ze mu bukwe ni uko maze agasanga umukwe ni umukunzi we.
Amakuru avuga ko uyu mukwe yari yabeshye uyu mukobwa ko agiye kurwaza nyina mu cyaro gusa umukobwa yaje gutungurwa no kumusanga asezerana n’undi mukobwa.
Ubwo uyu musore yagendaga, yasabye uyu mukobwa kutazamuhamagara ko icyaro agiyemo kurwarizayo nyina kitabamo amarezo.
Ubwo yamaraga kugenda, uyu mukobwa yahise atumirwa n’inshuti ze mu bukwe ni uko agezeyo asanga umukunzi we wamubwiye ko arwaje nyina ni we mukwe.