in

Wabyifatamo ute ushatse guterera umukobwa ivi akagutera utwatsi?

Muriki gihe imico itandukanye ikwira ku isi hose, umuco wo gutera ivi ku basore bashaka gusaba abakobwa ko bazabana nawo umaze gukwiragira ku isi no mu Rwanda hadasigaye nubwo ntawuzi uwabizanye mu Rwanda.
Ariko nubwo biri uko umuntu wese uteye ivi siko bahita bamwemerera ahubwo hari nabo bakoza isoni ku karubanda bakabahakanira.

Iyo bigenze gutyo umusore bahakaniye ahita agwa mu gahinda gakomeye ndetse abenshi bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, hari abahura n’ihahamuka abandi bakamera nk’abasazi. Nyamara ndashaka kubwira abasore bose biyemeje gutera ivi ko mukwiye kumenya ko nibabahakanira atariho ubuzima burangirira kuko n’ubundi abenshi muba mwaratandukanye n’abandi bakobwa.

Mu gihe rero uzatera ivi bakagutera utwatsi uzubahirize bimwe muribi tugiye kukubwira bizagufasha kwikomereza ubuzima nkaho ntacyabaye:

1. Tuziko iyo utera ivi ukoresha ivi rimwe, nuramuka usabye uwo mukobwa ko mwabana akaguhakanira uzahite ukubita ivi rya kabiri hasi wambaze Imana rurema ishobora byose, maze uyisabe kugukomereza umutima, kugira ngo ubone imbaraga zo guhangana n’agahinda uwo mukobwa aguteye. Bitewe nuko wowe ku giti cyawe utakwishoboza kwihanganira agahinda waba uhuye nako ningombwa kwiyambaza Imana, bizagufasha kujya mu bindi bitekerezo bishya ndetse no kwisuzuma ngo urebe igikurikiyeho.

2. Nuramuka uteye ivi umukobwa akaguhakanira ntuzigere wongere kumwiginga ngo ukomeze kumusaba kukugirira impuhwe. Ibi ni ukubera ko ajya kugutera utwatsi abikuye ku ndiba y’umutima ndetse harukuntu aba yarasanzwe muburyo utazi. Nukomeza kumwinginga rero uzaba uri guta igihe no kwibabariza umutima, kuko we aba yakoze ikintu yagambiriye ndetse ntanubwo yakwisubiraho burya. Niyo mpamvu rero nibaguhakanira uzahite uhaguruka ugende ntakundi kubitekerezaho ndetse niba yanabikoze ahubutse we ubwe ashobora kuzagaruka akakwisabira imbabazi nubwo bigoranye, ariko ntuzigere wiyongerera akababaro kuko kumusaba imbabazi ninko kuzisaba umushinjacyaha ntacyo yakumarira.

3. Mu gihe baguhakaniye ntuzihutere kujya mu kabari ngo wiyahuze inzoga, mu gihe utekereza uku bizatuma ugumana igikomere ku mutima mu gihe kinini kuko za nzoga zibikwibagiza ako kanya uri kuzinywa ariko iyo bukeye nihahandi urongera ukabyibuka. Ahubwo mu gihe uteye ivi bakaguhakanira uzagerageze kujya ahantu hatuje witekerezeho, ushobora kujya mu nshuti zawe za hafi zikakuganiriza, ushobora kujya mu masengesho ugaturisha umutima, ndetse n’ibindi… ibyo bizagufasha komora bya bikomere watewe na wa mukobwa

4. Mu gihe aguhakaniye ntuzigere umutekerezaho umugambi mubi, nko kumwica cyangwa wowe kwiyahura. Wowe uziyumvishe ko nta gikuba cyacitse ndetse wishyiremo ko atariwe ubuzima bugarukiraho. Uzahite wishyiramo ko nyine atari uwawe ndetse ko igihe nikigera uwawe azagusanga utagombye gutera ivi.

Izi nama enye nuzikurikiza bizagufasha mubihe nk’ibi bidasanzwe byo guterwa indobo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ijambo Mutsinzi Ange yavuze asezera APR FC

Ikiryabarezi cyatumye umusore wiga muri Kaminuza yiyahura.