Mu nkuru yacu yatambutse twabagejejeho, uburyo uyu mwana w’umuhungu witwa Biziyaremye Thomas yafashwe n’umurwayi budasanzwe aho yari yarabyimbye inda ,akababara cyane ndetse n’agahinda umubyeyi we yari afite nyuma yo kuba ari wenyine yari asigaranye akaba na we yari arwaye ubu burwayi bwatumaga benshi bavuga ngo aratwiite kandi ari umuhungu .Kuri iyi nshuro rero Thomas yafashijwe kuvuzwa ubu arabasha gukina n’abandi bana ndetse atangaza ko inda ye irimo kugenda igabanyuka.
Mbere y’uko uyu mwana afashwa ,umubyeyi we yari yasobanuye uko uyu mwana yafashwe n’ubu burwayi aho yavuze ko yafashwe afite imyaka 15 y’amavuko. Icyo gihe ngo yatangiye kubyimba amaguru, inda n’igitsina. Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe yakoze ibishoboka byose ajya kuvuza umwana we ndetse ubushobozi bugeraho buramushirana, inzu yari afite atayigurisha ndetse ajya no guhingira abandi kugirango abone ubushobozi aza no gufashwa na Se wabo wa Thomas babana (Se wa Thomas yitabye Imana) bagakomeza gupfundikanya kugirango bazajyane umwana kwa muganga. Uyu mubyeyi yaje kujya kwa muganga kuvuza umwana we aho yagiye Kibagabaga nyuma akaza kujya na CHUK. Yavuze ko abaturanyi be bamubaga hafi bakamufasha mu kumugemurira mu gihe Se wabo wa Thomas yamufashaga kumwoherereza amafaranga yo kugura imiti.Yavuze ko yasabwaga amafaranga ibihumbi 40 byo guca mu cyuma(scanner),ariko ko arimo kuvomwamo amazi.Kuri ubu rero Thomas yabashije guhabwa ubufasha ubu akacyamuneza ni kose.
Amwenyura cyane Thomas yatangarije Afrimax Tv ko kuri ubu atangiye kugenda amererwa neza,ndetse na ya nda yari afite iragenda igabanyuka ,ndetse ko abasha gukina no kunama ntakibazo.Byari ibyishimo byinshi ku bo mu muryango we ubwo bakiraga inkunga bagenewe.Mama w’uyu mwana yavuze ko babonye umuterankunga w’umuzungu aho arimo kumufasha kuvurwa ,ndetse ashimira ko imiti barimo kumuha itandukanye niyo yahabwaga mbere ndetse ko irimo kumufasha .Umubyeyi wa Thomas yashimye cyane abamubaye hafi ndetse nabakomeje kumuha inkunga ngo umwana we avuzwe.