in

Abantu batandukanye batangajwe cyane n’uyu mugore wakoresheje ikirori cy’akataboneka yishimira gatanya(AMAFOTO).

Uyu mugore wakoze igikorwa kidasanzwe bivugwa ko akomoka mu gihugu cya Nigeria aho yateguye ikirori cy’agatangaza yishimira ko yatandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka 10 ndetse bari bafitanye abana 5.

Nk’uko amafoto atandukanye yacicikanye mu binyamakuru abigaragaza, uyu mugore yakoresheje ibirori bibereye ijisho ndetse bigaragara ko iki kirori cyari gihenze cyane.Iki kirori akaba yarakise “Divorce Party “,aho avuga ko yabonye gatanya yari amaze imyaka 2 yose ayishakisha.

Imitako uyu mugore yakoresheje yari yanditseho amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza agaragaza ibyishimo byinshi afite ko yabonye iyi gatanya. Abantu benshi bakaba batunguwe cyane n’uyu mugore wahisemo kwishimira ko yatandukanye n’umugabo we.

Yari yateguye ikirori gihenze cyane

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu by’ingenzi ukwiye kwirinda kubwira umukunzi wawe niba umukunda by’ukuri.

Wa mwana w’umuhungu bavugaga ko atwite ibimubayeho ni igitangaza||ibyishimo biramurenze.