in

NdabikunzeNdabikunze

Wa mwana wigana Ndahiro Valens Papy noneho dore ibyo amukoreye, na we byagukora ku mutima (Video)

Nyuma y’aho umwana witwa Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera ,amenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yiganaga umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN,  asoma amakuru nkawe kuri ubu uyu mwana yabashije gufashwa .

Ubwo Ndahiro Valens yaherukaga gusura uyu mwana aho abana n’umurera , yari yasize amwemereye ko agiye kumushakira ubufasha ,kuko umuryango w’uyu mwana w’umuhungu ubayeho mu buzima bugoye, ndetse ni abakene bari mu kiciro cya mbere.

Ndahiro Valens yagiye kureba Bizimana Emmanuel ari ,umwe n’abaterankunga batandukanye bari bitwaje, matera,amafaranga, ibikoresho by’ishuri n’ibiribwa.

Bakiriwe neza ,ndetse umubyeyi wa Bizimana yuzura akanyamuneza avuga ko yishimiye ubufasha umwana we ahawe.

Reba uko byari byifashe mu mashusho:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yifashishije amagambo y’urukundo, Muhire Kevin yatomagije umukunzi we.

Clapton Kibonge abaye icyamamare! Reba video ye iri gucicikana hirya no hino kwisi