in

Wa mwana wigana Fuadi na Gicumbi barahuye harashya koko| Ibyishimo byamurenze

Umusore witwa Benoi umaze kwamamara kubera gukora amashusho aho aba arimo kwigana abanyamakuru Fuadi na Gicumbi noneho yahuye nabo amaso ku maso maze ibishimo biramurenga.

Nkuko tubikesha Transitline Tv, Benoit usanzwe akora amashusho aho akoresha amajwi ya Fuadi na Gicumbi bari mu biganiro maze akayasubiramo, yahuye amaso ku maso na Fuadi ku kazi ke aho akora kuri B&B Fm Umwezi maze akanyamuneza karamurenga ibyishimo biramusaga. Benoit yavuze ko yishimiye cyane guhura na Fuadi kuko kuva kera yari umufana we ku maradiyo atandukanye yakozeho ndetse anavuga ko nanubu akiri umufana we ko akunda ibyo akora.

Fuadi yabwiye Benoit gukomeza gukunda ibyo akora ndetse anamushimira ko amukunda ndetse agakunda n’ibyo akora. Yongeyeho ko impano ye akwiye kuyizamura igakura cyane ndetse ikanagera no ku rwego yazamutunga ikamwinjiriza amafaranga.

Uku niko Benoit aba ameze mu mashusho ye
Benoit yishimiye guhura na Fuadi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu masegonda 30, dore uko ubukwe bw’umunyamakuru Julius Chita bwagenze

Niba uri umusore ntuzigere ushakana n’inkumi yitwara gutya.