in

Wa muyobozi wavuze ku modoka ya Bruce Melodie yatangaje ko abantu bamwumvise nabi

Senateri Havugimana Emmanuel uherutse kuvuga ku modoka ya Bruce Melodie bigakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye icyo yashakaga kuvuga ndetse anakura urujijo ku bari bafashe nabi amagambo ye.

Senateri Havugimana yabwiye IGIHE ko hari abamwumvise nabi bagatwara ibintu uko atabivuze.

Ati “Njye uriya musore simuzi wenda ngo nanamugirira ishyari, navuze biriya nk’umubyeyi wanagira inama umuhungu wanjye. Rero kugura imodoka ya miliyoni 200Frw yo kujyana mu muhanda ni igihombo ku gihugu.”

Senateri Havugimana yavuze ko ku bwe Bruce Melodie nibura yari gushinga ishuri ryigisha umuziki, bityo bikaba inyungu ku gihugu ndetse n’abato, ibi bikaba byazanafasha uyu muhanzi mu gihe yaba atagihari kuko abaryizemo bajya barimwibukiraho.

Written by Social Mula

Umukobwa yishe nyina, inyama ze akajya azigaburira abantu muri Restora ye

Breaking News: Ikipe ya Kiyovu Sports yanditse amateka ikora ibyananiye ayandi makipe

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO