in ,

Mu Rwanda: Abanyamakuru Mwakunze Mu Kiganiro “Sunday Night” Bongeye Guhura

Ushobora kuba urumwe mu bakundaga ikiganiro kitwaga “Sunday Night” cyanyuraga kuri Radio Isango Star gikorwa n’abanyamakuru bari bakunzwe cyane barangajwe imbere na Ally Soudi ndetse na Mike Karangwa, iki kiganiro kikaba cyaribandaga ku makuru y’imyidagaduro hano mu Rwanda.

Nyuma yaho Ally Soudi agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe Za America ndetse n’abandi banyamakuru bakagenda bajya muyindi myuga, iki kiganiro cyagiye gicika intege ariko gikomeza kubaho, n’ubu kikaba kigihari.

Nyuma y’imyaka isaga 10 batongera guhura, aba banyamakuru aribo Ally Soudi, Mike Karangwa, Claude Kabengera, Antoinette Niyongira, Phil Peter ndetse na Plaisir Muzogeye bongeye guhura bose ubwo bari bagiye gusura mugenzi wabo Antoinette Niyongira maze bibukiranya uko bajyaga bakora ikiganiro cyari gikunzwe mu Rwanda.

Reba amashusho ubwo bari barimo gutebya

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo yishongoye ku uwamubajije niba yararyamanye na Diamond Platnumz na Davido.

Wa musore w’umwirabura waciye ibintu akundana n’umuzungukazi rukukuri,yamukoye inkwano isekeje.