in

Wa musore waririmbye Agatunda yavuze ibyabaye muri bisi yararimo atashye | Burya ya ndirimbo siwe wayishyize hanze | Afrique yabivuze byose

Umuhanzi Afrique niwe waririmbye indirimbo Agatunda

Yitwa Kayigire Josue akaba amaze kwamamara cyane ku izina rya Afrique yavuze byinshi ku rugendo rwe rwa muzika avuga uko yatangiye gukora umuziki uko indirimbo ye yise Agatunda yagiye ikundwa cyane ndetse n’ibindi bitandukanye. Ni mu kiganiro Afrique yagiranye n’imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.

Nkuko Afrique yabivuze yavuze ko indirimbo Agatunda yagiye kuyikora muri studio kwa NizBeats gusa ubwo yari amaze kuyikora nawe yumvaga ari indirimbo nziza gusa yumvaga atahita ayishyira hanze ahubwo yumvaga ashaka kuyibika akayishyira hanz nyuma gusa uko yagendaga ayumvisha abandi bantu b’inshuti ze bagendaga bamubwira ko ari nziza bituma ayishyira hanze kugeza kuri uyu munsi aho indirimbo yabaye ikimenyabose.

Afrique usanzwe avuka mu Mutara yavuze ko buri gihe iyo atashye muri bisi atahamo indirimbo ye Agatunda iracurangwa ndetse yanavuze ko hari igihe iyi ndirimbo yigeze gucurangwa muri bisi yararimo atashye maze abari muri bisi bose barayiririmba nawe abafasha kuyiririmba kandi batazi ko ariwe nyirayo.

Afrique yakomeje avuga ku bijyanye nuko indirimbo ye Agatunda yashyizwe kuri channel ya YouTube ya Real Pac aho yavuze ko Real Pac ariwe umufasha mu bijyanye n’ubushobozi n’ibindi akenera mu buzima busanzwe bityo akaba ariyo mpamvu indirimbo ye Agatunda yashyizwe kuri channel ya Real Pac.

Afrique kandi yanavuze ku ndirimbo ye nshya yitwa Rompe yashyizwe hanze n’abantu kuri ubu ataramenya gusa yavuze ko iriya yashyizwe hanze ari sample ndetse anabwira abantu bayikunze ko indirimbo ya nyayo yuzuye izasohokana n’amashusho yayo bityo abakunze sample yagiye hanze noneho nibumva bakanabona amashusho y’indirimbo ya nyayo bazayikunda kurushaho.

Umuhanzi Afrique niwe waririmbye indirimbo Agatunda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira n’imiborogo ni byo byaranze abanyeshuri bari bahawe ibiryo biroze (Video)

Ntibisanzwe: Ku myaka 67 yanze gushaka ahitamo ibyananiye benshi mu basore