Umusore w’umumotari witwa Emmanuel Tolue wo mu gihugu cya Liberia uherutse kwamamara nyuma yo gutoragura amafaranga arenga miliyoni 50 z’amanyarwanda akayasubiza uwari wayataye kuri ubu yashimiwe na Perezida w’iki gihugu George Weah .
Uyu musore akimara gusubiza amafaranga yatoraguye angana n’amadorali ibihumbi 50 rubanda rwaramwibasiye rumuha urw’amenyo ngo azapfa adakize ,ariko kuri ubu Perezida wa Liberia yahuye n’uyu musore mu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Monrovia, amuha amafaranga menshi ndetse na bourse yo kwiga.
Kubera iki gikorwa uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yari yakoze yari yahinduwe intwari muri Liberia. Nubwo abantu bamwe bari bamwibasiye bagaya ibyo yakoze.Gusa Nyiri aya mafaranga witwa Yancy yari yamuhaye ububonamaso bungana na amadorali 1,500 angana na miliyoni 1 nigice mu manyarwanda.