in

Vestine na Dorcas barigendeye! Amarira yari menshi ubwo basezeraga M. Irene

Ku munsi w’ejo nibwo M. Irene akaba Manager wa Vestine na Dorcas, abinyujije kuri YouTube yashyize hanze amashusho ya Vestine na Dorcas ubwo yabajyanaga ku ishuri.

Nkuko amashusho abigaragaza, Vestine na Dorcas bari bishimye kuba M. Irene yaje kubatwara akabajyana ku ishuri ndetse nabo bamwemereye ko baziga neza bagatsinda.

Mu busanzwe ngo gusezeranaho biragora ndetse bikanazamurira amarangamutima benshi, niko byaje kugendekera Dorcas ubwo yasezeraga mukuru we, Vestine, yahise aturika ararira bigaragaza ko ababaye gusa ntakundi byari kugenda.

Bidatinze, Vestine nawe yaje kujyanwa ku ishuri na M. Irene agezeyo yakirwa neza n’abandi banyeshuri. Agiye gusezera M. Irene, Vestine nawe wabonaga ko ababaye ndetse ubwo M. Irene yamubwiraga ijambo bye (bayi) ntabwo yashakaga ko arimusubiriramo kuko yababaraga kuba agiye kumusiga.

Ubwo Vestine na Dorcas binjiraga mu modoka ya M. Irene
Vestine na Dorcas bagiye ku ishuri

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mumotari watoraguye amamiliyoni akayasubiza ,noneho dore ibimubayeho.

Ibyo Tiwa Savage akoze nyuma y’amashusho y’urukozasoni ye n’umukinnyi ukina filime z’urukozasoni yagiye hanze.