in

Wa mukobwa wasabye Sugira kumutera inda yahishuye uburyo abantu benshi bamwibasiye baramutuka| avuze no ku ndirimbo ye.

Umuhanzikazi Noëlla Izere umaze kuba ikimenyabose nyuma yaho atangaje ko yifuza ko umukinnyi Sugira Ernest amutera inda,yahishuye uburyo abantu benshi bagiye bamwibasira bakamutuka, anavuga ku ndirimbo ye nayo yavugishije abatari bake.

Mu kiganiro Noëlla yagiranye na InyaRwandaTv kuri Youtube yavuze ko hari abantu benshi batangiye kumwibazaho abandi baramutuka kandi muri ako kanya uburyo yiyumvaga nka buri munyarwanda wese yumvaga icyo yari afite cyose muri ako kanya yari guhita agitanga ariko byatewe n’ibyishimo yari afite muri ako kanya ikipe y’igihugu Amavubi igihe itsinda. Yagize ati “Ubundi se bitwaye iki kuba namubyarira, hari ikibazo? Ariko Sugira ntabwo muzi ahubwo naze tunamenyane”.Icyo naba nshaka naba nkigezeho sinajya kumwaka indezo”

Izere umaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Icyaka’ nayo yavugishije abantu kubera ukuntu mu mashusho yayo hagaragamo umuhungu wambaye umupira w’Amavubi, yavuze ko byavuzwe cyane ko indirimbo yayihimbiye Sugira ariko atari byo ahubwo akaba yarashatse kwerekana imyenda ifite icyo isobanura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amayeri asigaye agoboka abahungu bashaka gutereta inkumi.

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yafotowe ari mu gitanda n’umukunzi we mushya|abafana be batangira kumuca intege.