in

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yafotowe ari mu gitanda n’umukunzi we mushya|abafana be batangira kumuca intege.

Umunyamideli w’umuherwe Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yafotowe ari mu buriri n’umukunzi we mushya ,abafana bahita bamubwira akari ku mitima yabo.

Muri iyi minsi Zari numukunzi we mushya ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n’urukundo, ibi babyerekana mu mafoto atandukanye bagenda bashyira kumbuga nkoranyambaga bakoresha.

Zarinah Hassan w’imyak 40 y’amavuko, uyu mugore w’abana 5, usa n’uwasubiye bwana murukundo, kuri Pasika yagaragaje amafoto ari muburiri hamwe n’uyu mugabo we mushya uzwi ku mazina ya Black Stallion.

Aya mafoto abagaragaza bombi bari mu buriri, umugabo yambaye ubusa igice cyo hejuru, abakunzi ba Zari ubwo babonaga aya mafoto, yazamuye amarangamutima ya benshi maze bagira icyo bayavugaho.

Uwitwa Alihamisi Mboge yagize ati“nubundi muriruhiriza ubusa ntarubyaro muzabona kuko, Zari ntateze kubyara yageze muri monopoze”

Sandie Louise, yavuzeko abashyigikiye ariko abonako ntarubyaro bazabona, yagize ati“Nukuri ndabashyigikiye ariko Zari arakuze ndakeka ntarubyaro azabona”

Zari ni umwe mubagore bakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga muri East Africa, yamamaye ubwo yakundanaga n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond, batandukanye babyaranye abana 2 biyongera kubandi 3 Zari yari asanzwe afite yabyaranye n’umugabo w’ibugande.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa wasabye Sugira kumutera inda yahishuye uburyo abantu benshi bamwibasiye baramutuka| avuze no ku ndirimbo ye.

Dj Toxxyk yahishuye inama ikomeye yahawe na Nyakwigera Dj Miller mbere yo kwitaba Imana.