in

Wa mukobwa wari wambaye hafi ubusa muri Arena yahaye ubutumwa abamuciriye urubanza n’abavuze ko yishe umuco bose (video)

Migabekazi Liliane umaze kwamamara cyane nyuma yuko agaragaye yambaye umwenda ubonerana mu gitaramo cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nyakanga 2022 yahaye ubutumwa abantu bose bamusetse n’abanenze imyambarire ye.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube, Lily yahaye ubutumwa abamusetse bose mu magambo agira ati « Ubutumwa bwaba bukomeye nkuko nakubwiye uwo muntu waba waravuze nkuko nguko ngo nambaye nabi nishe umuco yabanza nawe akabanza akireba we ku giti cye before yuko ancira urubanza nkuko nakubwiye kumbona hariya bitandukanye nanjye njyewe Liliane ni abantu babiri batandukanye, ni umuntu umwe ariko uko wowe wabona umuntu hariya biba bitandukanye nuko ateye so namubwira n’abanze yirebe mbere kandi ikindi ahubwo afite ikibazo niba atari gushaka gukora icyo ashaka wabona abimboneyeho kandi we abikunda, niyihaze mbere yuko areba abandi ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukuru w’umudugudu yaciwe ugutwi n’umuturage

Dore aho Rusine agiye kwemereza abanyarwanda niba gusetsa ari impano ye koko