in

Dore aho Rusine agiye kwemereza abanyarwanda niba gusetsa ari impano ye koko

Nyuma y’ubusabe bwa benshi no kugaragaza ubuhanga budasanzwe akanyura benshi mu bihe bitandukanye, umunyarwenya Rusine Patrick yateguriwe igiterambo cye bwite ibizwi nka ‘One-man show’.
Nicyo gitaramo cya mbere uyu musore agiye gukora ari wenyine kuva yakwinjira mu mubare w’abanyarwenya, ariko amaze iminsi anyura benshi mu bitaramo by’urwenya bya ‘Seka Live’ biba ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Tariki 31 Nyakanga 2022 nibwo kuri M Hotel habereye igitaramo cya Seka Live cyaherekeje ukwezi kwa Nyakanga, cyatumiwemo umunya-Uganda Patrick Salvador.

Salvador yanyuze benshi yisunze ingingo zitandukanye z’ubuzima yateyeho urwenya. Ni igitaramo kandi yahuriyemo n’abarimo Ambasaderi w’Abakonsomateri, Captain Regis, Fally Merci na bamwe mu babarizwa mu itsinda Gen Z.

Nkusi Arthur wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, yabajije abakitabiriye umunyarwenya bifuza ko yatumira muri Seka Live ya Kanama.

Amajwi ya benshi yumvikanye avuga ko bashaka gutaramirwa n’umunya-Uganda Kansiime Kubiryaba Anne [Anne Kansiime]. Mu gusubiza, Nkusi yavuze ko akiri mu biganiro nawe, ahubwo atangaza ko ukwezi kwa Kanama baguhariye Rusine Patrick. Yasobanuye ko urukundo abantu bakunze uyu musore ari rwo rwatumye akomera mu rugendo rwe rwo gutera urwenya.

Yagize Ati “Rusine yavuyemo umunyarwenya udasanzwe, kandi mwagize (abafana n’abakunzi be) uruhare rukomeye mu buzima bwe.”

“Twatekereje ko igihe ari iki cy’uko tumutegurira igitaramo cye, tukamuvana mu banyarwenya bakizamuaka ‘Seka rising stars’ tukamutegurira igitaramo cye bwite cya mbere.”

Yavuze ko azakora iki gitaramo tariki 28 Kanama 2022. Ati “Muriteguye kumwakira?”

Rusine aherutse kubwira InyaRwanda ko gusetsa imbaga y’abantu bisaba ‘kubanza kubemeza ugitangira, ‘kuko ari bwo bakwizera iyo ari bwo ugitangira.

Avuga ko asanga abantu bamuzi ariko ko atirara ahubwo ategura ibyo ari buganirize abantu, akajyanisha no kubyina ari ryo banga yubakiyeho.

Ati “Ngize amahirwe nsanga banzi, ariko nanjye ntabwo mbatenguha. Iyo ngiye kuri ‘stage’ ari bwo bwa mbere ikintu cya mbere nkora ni ukubyina kandi kubyina neza bya nyabyo… Nkora imyitozo kugira ngo nze kubyina, nkihugura.”

Uyu munyarwenya avuga ko iyo amaze kubyina ari bwo ahita yanzika mu gutera urwenya. Yavuze ko impamvu abanyarwenya batera urwenya ku bantu bazwi baba bitabiriye igitaramo, ari ukugira ngo urwenya rwumvikane neza.

Rusine yavuze ko ubu arajwe ishinga no gusoza amasomo ye muri Kaminuza aho ari mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe n’Ubumenyamuntu, kandi ko muri uyu mwaka ari bwo yandika igitabo cye.

Yavuze ko muri iki gihe ari umunyamakuru wa Power FM, kandi ashyize imbere gukora cyane muri filime n’ibindi bikorwa ahuriramo na Mugisha Emmanuel [Clapton].

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa wari wambaye hafi ubusa muri Arena yahaye ubutumwa abamuciriye urubanza n’abavuze ko yishe umuco bose (video)

Umuhanzi Dj Pius yavuze ikintu gikomeye ku itandukana rya Bijoux na Sentore Lionel