in

Wa mukobwa mwiza wari utegereje kwipfira Imana imukoreye igitangaza nyuma y’imyaka 7 aryamye.

Uyu mukobwa witwa Mukandayisenga Olive wari umaze imyaka igera muri irindwi aryamye, Imana yaje kumukorera igitangaza none abasha gutambuka.

Uyu Oliva ubana n’umuvandimwe we Fiette batuye I kinyinya muri Kigali, ku bafatanye na Afrimax Tv bamukoreye ubuvugizi ndetse abasha kuvuzwa nyuma y’uko yari amaze imyaka myinshi aryamye yaraheze mu rugo bitewe n’uburwayi bwo mu mugongo yari afite kandi ntabushobozi bwo kwivuza afite.Oliva yongeye gusurwa n’Afrimax Tv maze agaragaza ibyishimo byinshi nyuma y’uko abashije kuvuzwa ,ndetse akaba ashobora kugendera mu mbago agatambuka.Yagize ati:”mwaramfashije cyane ndabashimiye”.

Umunyamakuru na we amwibutsa ko yari yaramuhaye isezerano ry’uko nagaruka azasanga yarakize bagahoberana ndetse yanataha akamuherekeza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbata bamusuye baramuremera arishima cyane|atanze ubuhamya bukomeye|yendaga kwiyahura.

Umuhanzi Harmonize arashinjwa gushaka kuryamana n’umukobwa w’umugore bakundanaga|menya ibyakurikiyeho.