in

Umuhanzi Harmonize arashinjwa gushaka kuryamana n’umukobwa w’umugore bakundanaga|menya ibyakurikiyeho.

Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzaniya aravugwaho ubuhehesi ku mukobwa wa Kajala bari bamaze iminsi bivugwa ko bakundana nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we Sarah Michelotti ibi byatumye ahita atandukana n’uyu mugore Kajala wamurushaga imyaka 8 yose.

Nushaka ubyite kurya ’inkoko n’igi ryayo’, ni nyuma y’uko uburanga bw’umukobwa wa Kajala bukuruye Harmonize akifuza kuryamana na we.

Amakuru avuga ko Harmonize yari amaze iminsi yoherereza umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni, Paula Paul na we agahita abona icyo uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania amwifuzaho.

Nta gutindiganya, yahise abyereka nyina amubwira ko umugabo we amwifuza, Kajala akaba yarahise ahitamo guhagarika urukundo rwe na Harmonize rwari rutaramara igihe.Kajala akaba yahise ajya kuri Instagram ye asiba amafoto yose yamuhuzaga na Harmonize.

Bivugwa kandi ko umuntu wagiriye inama Paula yo kurega Harmonize ari umuhanzi Rayvan usanzwe ari inshuti magara w’uyu mukobwa ndetse amakuru akavuga ko hari urukundo rw’ibanga hagati yabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa mwiza wari utegereje kwipfira Imana imukoreye igitangaza nyuma y’imyaka 7 aryamye.

Umusore yabujije umugeni kwambara ikanzu y’umweru ku munsi w’ubukwe bwabo kubera impamvu isekeje.