in

Menya byinshi kuri iPhone 14 yashyizwe ku isoko

Kuri uyu wa 5 nibwo uruganda rwa Apple rwashyize hanze telephone y’uruhererekane yo mu bwoko bwa iPhone 14, kuri ubu buri wese uyikeneye akaba yayitumiza ikamugezwaho.

iPhone 14 ije itandukanye cyane n’izindi telephone zari zisanzweho kubera bimwe bongeyemo telephone zisanzwe zitagira.

iPhone 14  zifite uburyo bw’ibanga, aho umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugamije nko gutabaza akoresheje satellite. Icyo gihe byakunda mu gihe imiyoboro isanzwe itari gukora.

Izi iPhone 14 ntago zisaba kujyamo Sim card yindi kuko zifitemo umwanya wa eSim aho umuntu ayikoresha ari nta sim card yashyizemo.

iPhone 14 ihera 799$. Ubwoko bwose wagura muri izi iPhone 14, hari impinduka zishobora kubaho bitewe n’aho nyirayo aherereye.

iPhone 14 Pro yo iri kugura 999$ ifite batiri ishobora kurambana umururo mu gihe cy’amasaha 23 mu gihe umuntu wishyuye 1.099$ ashobora kubona iPhone 14 Pro Max imaramo umuriro amasaha 29.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yavuze indirimbo ya Yvan Buravan ikubiyemo inkuru y’urukundo rwabo

Umutoza w’Amavubi yaraye akomeye amashyi umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports