in

Wa mukobwa mwiza ukina muri Nyaxo comedy yavuze uko yakuye umugabo mukuru (video)

Inkindi Aisha wamamaye cyane muri sinema by’umwihariko muri Nyaxo comedy yavuze uko yakuye umugabo mukuru wari wamukunze maze agasaba nimero ze kugeza ubwo baje guhura. Aisha yatanze aya makuru mu kiganiro yagiriye kuri YouTube.

Nkuko Aisha yabivuze yavuze ko uwo mugabo mukuru yamubonye umwe mu nshuti ze yamupostinze maze asaba nimero ze nuko inshuti ya Aisha nimero irazimuha nyuma uwo mugabo mukuru avugana na Aisha, Aisha amubwira ko ari ku ishuri nuko umugabo afata gahunda yo kuza kumusura.

Igihe cyarageze maze uwo mugabo aza gusura Aisha kuri hostel aho yabaga. Umugabo ahageze, Aisha yabwiye bagenzi be babanaga kuri hostel ko uwo mugabo ari Tonton we.

Aisha yavuze ko uyu mugabo mukuru yamusigiye amafaranga ibihumbi 30 yo kugura amata maze Aisha aragenda agura amakesi y’ibyo kunywa asangira n’inshuti ze babanaga. Nyuma yaho, uwo mugabo mukuru yaje guhamagara Aisha amubaza impamvu atari online maze Aisha amubwira ko nta ma unités afite maze uwo mugabo niko kumwoherereza amafaranga ibihumbi 20 ubwo yose hamwe aba abaye ibihumbi 50 by’amafaranga y’U Rwanda.

Inkindi Aisha yavuze uko umugabo mukuru yamuhaye amafaranga ibihumbi 30 akamwongera nandi ibihumbi 20

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzunguzayi uteruye abana babiri akomeje kubabaza benshi kuri Twitter

Umugore arimo kuririra mu myotsi nyuma yo kubyara impanga inshuro eshanu