Mu minsi yashize nibwo humvikanye inkuru y’umuhanzi w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu karere ka Rubavu wavugaga ko ari mu rukundo n’umukecuru w’imyaka 64 ndetse ngo biteguraga kurushinga gusa ngo kuri ubu ubukwe bwabo bwamaze gupfa kubera ababyeyi b’uyu musore.
Uyu muhanzi uzwi nka Safi Tech atuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Munanira ho mu mudugudu wa Nyamirama. Atangaza ko afite agahinda kenshi kubera ko atakirongoye umukecuru yihebeye witwa Ntibategera Leocadie w’imyaka 64.Avuga kandi ko ababyeyi be ari bo babaye nyirabayazana mu kwica ubukwe bwe nuyu mukecuru.
Yagize ati ”Urabizi neza ko twari mu rukundo njye nawe dukundana, ariko nyine ababyeyi baravuze ngo ayo ni amahano mama wanjye ati ‘Ndaguca mu muryango ko dushaka umwuzukuru ubwo tuzamubona”. Abahangamu by’ubuzima bavuga ko umugore ashobora gucura ku myaka 45 cyangwa se akayirenza.”
Safi Tech yakomeje avuga ko nyina ariwe wateye utwatsi iby’ubu bukwe cyane ati ”Ni mama wanjye akenshi nubaha cyane, mama yarambwiye ati ntabwo ibyo bintu bishoboka rwose uri muto kandi nkukeneyeho umusaruro mwinshi umukecuru unduta ubwo nzamwita umukazana wanjye gute”.
Twibutse ko aba bombi bavuzwe cyane mu bitangazamakuru byinshi hano mu Rwanda mu minsi ishize ubwo abantu batari bake bibazaga uburyo uyu musore wimyaka 37 yakundanye n’uyu mukecuru n’uburyo urugo rwabo ruzaba rumeze.
Twifashishije video yashyizwe hanze n’inyarwanda TV kuri Youtube yerekana uburyo uyu muhanzi yakundaga uyu mukecuru yirebe hano hasi: