in

Wa muhanda waguyemo Pastor Theogene habereyemo indi mpanuka ikomeye cyane yahitanye umuherwe wari ugiye gushyingura inshuti ye yari yapfuye

Polisi ivuga ko impanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Ntungamo-Mbarara Road ahitwa Itojo yahitanye umuherwe Apollo Nyegamehe, bahimbaga Aponye.

Amakuru avuga ko umushoferi wa Apollo wari utwaye Land Cruiser, UBF 300Z yagonze FUSO, UAZ 767D.

Polisi ya Uganda ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko imodoka ya Apollo yerekezaga mu mujyi wa Kabale, yagonze imodoka ya FUSO yari ihagaze ku ruhande rw’umuhanda yagize ibibazo bya tekinike.

Itangazo rivuga ko Apollo Nyegamehe yahise apfa, umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Itojo.

Abandi bantu babiri bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Mbarara.

Chimp Report kivuga ko Apollo yari agiye mu gace akomokamo mu mihango yo gushyingura umwe mu nshuti ze witwa Simeo wapfuye ku wa Gatatu, akaba yari umwe mu bacuruzi bazwi mu gace ka Kabale.

Uyu muhanda kandi ni nawo wagiyemo Pastor Theogene Niyonshuti.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngunda baramubeshyera ntago yaryaga: Umugabo w’ikirangirire mu mukino wo gutamira yongeye kwandika amateka

Umva ko i Nyanza bogeza: Ihere ijisho amashusho y’indirimbo ya Anita Pendo akomeje guteza uruntu runtu ku mbuga nkoranyambaga kubera imiririmbire ye (Amashusho)