Mu munsi yashize twabagejejeho inkuru y’umubyeyi witwa Mukarubwira Bertha wahagaritse ubukwe bw’umugabo we Twahirwa Elias i Rulindo mu ntara y’amajyaruguru ,aho yamushinjaga kutita ku muryango akaba yari agiye kurongora undi mugore ntacyo asigiye abana be 3 babyaranye.
Nyuma y’aho ubu bukwe buhagarikiye ku murenge Bertha yaje gusaba ko yagira icyo agenerwa n’abo mu muryango wa Elias ,barabatekesheje babaha imirima ndetse n’ishyamba ndetse Elias ategekwa kuzajya atanga amafaranga y’ishuri yabana batatu bari bafitanye,Kuri ubu uyu mubyeyi yavuze ko umugabo we yatereye agati mu ryinyo akaba ntacyo amufasha.
Bertha aganira na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko kuva bagabana amasambu,umugabo we atongeye kubahiriza inshingano ze,ntazi uko babayeho ,nta nubufasha yongeye kubaha bityo ngo agiye kwitabaza RIB.Yavuze ko nta mafaranga y’ishuri uyu mugabo atanga ndetse ngo ibyo bemeranyije imbere ya gitifu i Rulindo yabisize aho ntacyo yongeye kumufasha.Avuga ko RIB ariyo izabakiranura.