in

Wa mugore unyonga igare abagabo bakunda tumugezeho|yanze kuba indaya

Tuyizere Claudine ni umugore utuye aho bita Kamuhanda, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi , avuga ko atunzwe no kunyonga igare ndetse abantu benshi bamwishimira cyane cyane ab’igitsinagabo batangarira uburyo aritwara.

Claudine w’imyaka 26 y’amavuko ubwo yasurwaga na Big town TV yavuze ko yatangiye kwiga igare mu 2005 aho yari afite imyaka 10 maze mu 2020 atangira aka kazi ko gutwara abagenzi ku igare.Avuga ko umugabo we yafunzwe hanyuma abona ko kujya mu buraya ntacyo byamumarira ,bituma ashaka undi murimo yakora. Claudine yatangaje ko kandi hari abantu bamuseka bavuga ko ntamukobwa wo gutwara igare gusa ku giti cye anenga abagore n’abakobwa banga gukora bagategereza amafaranga bahabwa n’abasore cyangwa abagabo ,kandi nabo bashoboye.

Umwe mu bagenzi batwawe ku igare na Claudine, na we yashimye cyane uburyo uyu mudamu azi gutwara neza igare avuga byamutunguye kuko yari yabanje gutinya ko atari bumugeze aho agiye yibwira ko atazi gutwara.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaka Mwana mwakunze yari yishwe n’abajura Imana ikinga akaboko||bamuziritse baramukubita bikomeye

Dore uko bigenda iyo uhaye agaciro gakomeye ababyeyi bawe kurusha umukunzi wawe.