in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Wa mugeni wabuze ku munsi w’ubukwe yashyize hanze ukuri kose

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’umusore wabuze umugore we ku munsi w’ubukwe ndetse birangira ubukwe bwose bupfuye .

Umusore uzwi nka Murenzi Alex wari kurushinga na umukobwa witwa Musabwa Scovia nyuma bigapfa aho umugabo yatangaje ko musaza w’umukobwa , yamuhagaye mu ijoro ryo kuwa 4 ubukwe buri kuwa 5 amumenyesha ko Musabwa yabuze ndetse aza gukoranya umuryango baje gusaba basanga iwabo w’umukobwa ntacyo biteguye.

Kuri uyu munsi Musabwa Scovia wabuze ku munsi w’ubukwe yavuze impamvu yabuze ariyo ko kuwa 2 yabonye telephone imuhamagara imubwira ko Murenzi Alex yarwanye ndetse afunze nawe abajije uwa muhamagaye icyo yazize amusubiza ko yarwanye n’undi mugore ndetse bafitanye n’uruhinja.

Mu kumva ibyo byose nk’umuntu bakundanye imyaka 2 bitegura kurushinga nta kintu yigeze amubwira ko yaba afite undi mugore banafitanye umwana byatumye , yumva abivuyemo  ibyo gushakana n’umuntu utavuga ukuri ndetse arabimubwira ko iby’ubukwe abivuyemo

Pastor wari kubasezeranya nawe yamenye ayo makuru y’uko Murenzi yarwanye n’undi bashakanye ahita afata icyemezo ko atari busezeranye umugabo nk’uwo ufite abagore barenze umwe bityo birangira Scovia atabonetse ku munsi w’ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Uhuuuu inkuru igize icyanga noneho!

0788852453

Mama Cyangwe yasubije mu buryo busekeje umusore wamusabye ko yamuremera 10k ku munsi wa Saint Valentin

VIDEO:Umugabo ufite isura nk’iy’inkende yavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga