in

Wa mugabo ufite abagore 8 n’abana 50 ahishuye ikintu gisekeje agiye kubakorera.

Uyu mugabo  witwa Kadel utuye mu gihugu cya Kenya afite abagore 8 ndetse n’abana barenga 50 yatangaje ko agiye kubabakira ishuri akabashakira abarimu kuko kubona amafaranga yishuri atabishobora.

Yabitangarije Afrimax Tv ubwo yamusuraga mu gace atuyemo.Uyu mugabo wamamaye nkumuntu ufite abana benshi ndetse wanahawe akabyiniriro ka Papa Africa avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yuko abana be a ajyanye ku ishuri ariko kubera ubwinshi bwabo ,akabona atabasha kubabonera ibikoresho byishuri ndetse no kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Kadel ubusanzwe yibera ahantu hicyaro muri Kenya, aho afite abagore umunani bose.Avuga ko abagore be aribo bagenda bamurangira abandi.ni ukuvuga ko umwe aba umuranga wundi ,iyo amaze kubona umugore mushya amwubakira inzu ifite ubutaka bunini akamuha n’umukumbi w’ihene,ubundi akirwanaho.

Kubera ubwinshi bw’abana afite Kadel avuga ko atibuka umubare wabo ndetse hari nabavuga ko barenga 60.Aba bana be kubera uburyo ari benshi bakurira muri iki cyaro ,bityo hari byinshi batazi byiterambere nka televiziyo cyangwa telefoni zigezweho za smartphone. Kadel kandi avuga ko yifuza gukomeza kubyara abandi bana ngo kuko abo yabyaye mbere barakuza bajya kwishakira imibereho.

Ikindi gitangaje kuri uyu muryango ni uburyo aba bagore be babana mu mahoro ntawugiriye undi ishyari kuko ari bo bagenda bashaka abakeba babo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba bahuye n’uruva gusenya ubwo baguranaga abakunzi babo bashaka gutwika.

I Kigali: umukobwa yagaragaye yasinze bikomeye,ibyo akoreye motari ni akumiro.