in

Wa mu Miss wavuze ko yariye intabire yasubije abantu bose bamusetse kubera amagambo yavuze (video)

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikana videwo igaragaza umukobwa witwa Kayumba Darina aho yemeye ko yariye intabire. Ni videwo yakwirakwiye cyane ndetse nawe akabimenya ko hari abantu benshi bamusetse bamuziza ko yemeye ko yariye intabire.

Kuri uyu wa kane ubwo Miss Kayumba Darina yari mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, yahaye ubutumwa agenera abantu bose bamusetse bamuziza kuba yaremeye ko yariye intabire. Kayumba Darina yagize ati « Ikintu cya mbere navuga ntabwo ari byiza gusekana kuko hari igihe nanjye nabaza umuntu uba mu cyaro ibintu by’i Kigali bikamunanira, ntabwo twese tuzi ibintu byose, rero aba ari byiza kwiga kuko ubuzima ni ukwiga… ».

Kayumba Darina yabwiye abamusetse ko bidakwiye ahubwo ko buri wese akwiye kwigisha mugenzi we ikintu gishya kuko mu buzima ari uguhora buri muntu yiga

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Bwa mbere umubikira utwite inda y’imvutsi yishyize hanze abantu baratangara(ifoto)

Umuhanzikazi ukomeye yakoze ubukwe budasanzwe n’umukobwa mugenzi we baryamana bahuje igitsina(AMAFOTO)

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO