in

Wa mu Miss KNC yishongoraga avuga yakatiye ikipe ya Gasogi United none iyi kipe igiye gutozwa n’umutoza udakaze

Wa mu Miss KNC yishongoraga avuga yakatiye ikipe ya Gasogi United none iyi kipe igiye gutozwa n’umutoza udakaze

Mu minsi ishize nibwo KNC yatangaje ko ikipe ya Gasogi United izatozwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa Miss Carolina ntabwo akije hano mu Rwanda.

Ibi byavugwaga ko uyu mutozakazi azaza hano mu Rwanda vuba gutangiza imyitozo ariko YEGOB twamenye ko ikipe ya Gasogi United yashatse undi mutoza ugomba gusimbura uyu mufaransakazi KNC yari ari gutwikisha hano mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Gasogi United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko Alain Kirasa ari umutoza w’iyi kipe ariko wungirije gusa amakuru ahari ni uko ari we uzaba umutoza mukuru w’iyi kipe nyuma yo kwangirwa na Miss Carolina.

Amakuru yavugaga ko Miss Carolina ubwo azaza gutoza hano mu Rwanda azazana n’umukinnyi ukomeye ariko bisa nkaho ibyo Gasogi United yari yiteze bitazakunda ahubwo igomba gushakira ahandi.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo n’umwana w’imyaka 18: Miss Iradukunda Elsa yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga mu buryo bw’amafoto (Amafoto)

U Rwanda rwatuye umujinya Angola ruhita rukatisha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro (Amafoto)