in

Virunga: Inzovu yacitse Pariki maze abaturage bayisamira hejuru barayirya barayimara

Inzego zishinzwe kurengera inyamaswa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko hari inzovu yatorotse Parike y’Igihugu ya Virunga, abanti bitwaje intwaro barayica ndetse abaturage barayirya.

Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri RDC avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira mu 2023. Bivugwa ko inzovu zatorotse iyi parike zari ebyiri ariko imwe iza kwicwa ndetse abaturage barayirya, mu gihe indi hataramenyekana irengero ryayo.

Ikigo gishinzwe kurengera urusobe rw’Ibinyabuzima muri iki gihugu, ICCN rwatangaje ko izi nzovu zatorotse kuko uruzitiro rwari rurimo umuriro w’amashanyarazi rwangijwe.

Kugeza ubu bivugwa ko iyi nzovu yishwe n’abantu bari bitwaje intwaro gusa ntibaramenyekana. Inzego zishinzwe kurengera inyamaswa zasabye ko hakorwwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo yateye abantu ubwoba nyuma yo kubasangiza amashusho ashyira mukaga abantu bakwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni bishimisha nkabarimo kureba umupira [amashusho]

“Yari yaratinze, yagomba kuba yaragiye nyuma ya Al Hilal SC” Imbamutima z’abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubona Yemen Zelfani atandukanye n’ikipe yabo