Vincent ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku ijamboVincere ariho haturuka izina Nincentius risobanura utahukana insinzi.
Ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, ryatangiye gukoreshwa cyane mu kinyejana cya 19.
Bimwe mu biranga ba Vincent
Ni umuntu w’umushabitsi, udapfa kwicara hasi uhora afite ibyo ahugiyemo kandi uzi gushakisha amafaranga.
Ni umuntu uba ushaka kugira aho yigeza atagize undi abikesha cyangwa ngo azitirwe na za kirazira zo mu muco.
Nta pfa kunanirwa , aho umubonye aba arimo gukora kandi afite umwete.
Ni umuntu utiganda ku murimo kandi buri gihe yuzuza inshingano ze kandi neza.
Akunda umuryango we, akawitaho haba mu byiza no mu bibi, awuba ahafi.
Ni umuntu usabana , rimwe na rimwe agafungukira buri wese akamubwira ikimuri ku mutima ubundi akicecekera ku buryo utamenya ko ariwe.
Iyo yiyemeje gukora ikintu, Vincent ashobora no kurara atariye ariko akakigeraho.
Ntabwo akunda umuntu umubwiriza kuba yagira icyo akora, iyo hagize umuntu umubwiriza cyangwa umutegeka kugira icyo akora arababara cyane ndetse bakanabipfa.
Yitwara neza mu rukundo nabyo abishyiramo umwete nk’uwo ashyira mu kazi gasanzwe.
Nubwo usanga afite inshuti nyinshi, Vincent agira akantu ko kwikunda ugasanga ibintu afitemo inyungu ze bwite aribyo ashishikarira cyane kurenza ibindi byose.