in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Violette

Amazina

Violette ni izina rikomoka mu Kilatini ku izina Viola , rihabwa umwana w’umukobwa aho risobanura ubwoko bw’ururabo akenshi zikunze kuva zisa na ‘Mauve.

Hamwe bandika Violeta ,Viola , Violet, Violetta , Wioleta, Wioletta, Violetta n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Violette

Ni umuntu twakwita nkaho ari umunyamujyi, ajyana n’ibigezweho, ibyaduka byose wabibariza kuri we.

Akunda ibintu byiza ndetse n’udushya ndetse agendana n’igihe. Ibintu bya karande bimwe bavuga ngo niko byahoze hamwe n’imirimo igoranye we nta bikozwa.

Ni umuntu usabana ku rwego rushimishije, ushimishwa no guhorana n’abandi no kwishimana nabo.

Akunda ibigezweho n’uko yitwara bituma abo bahorana bamwishimira cyane kandi bakamwiyumvamo.

Akunda gutembera , yumva ko kugera ku bukire bitavuga ko wakwiyima ibyo ushaka cyangwa ngo ube umunyabugugu.

Ahorana ibitekerezo byiza ariko usanga atariko byose abishyira mu bikorwa.

Akunda umuntu umwitaho akamuguyaguya akamugaragariza urukundo mu bikorwa no mu magambo.

Akunze kwiga ibintu bituma agaragaza impano yifitemo nko gushushanya, gutera irangi, umuziki, gucuranga ,guteka gukina ikinamico n’ibindi byose bituma abantu bamenya ko ari we wabikoze.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Vincent

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Yves