in

NDASETSENDASETSE

Video: Umuganga yabwiye umugore w’abandi ko afite uruhu rwiza||ibyo yakorewe n’umugabo we ni akumiro.

Umuganga yahuye n’uruva gusenya ubwo yashimaga umugore w’abandi akamubwira ko afite uruhu rwiza, maze nyir’umugore ahita amukubita ingume n’imigeri.

Umugabo w’ishyari yibasiye ibitaro akubita umuganga ushinzwe kuvura indwara z’uruhu kubera kubwira umugore yavuraga ko uruhu rwe ari “rwiza”.

Iyi videwo ni iy’i Nizhnevartovsk, muri Siberiya kuri ubu igenda ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.Nk’uko amakuru abitangaza, umuganga yasabye gusa umugore w’umuyisilamu wambaye hijab kumwereka inkokora, kunda n’umugongo ashaka kumusuzuma indwara zo kuruhu.

Amaze kumugenzura, yamubwiye ko nta kibazo gihari, yongeraho ati “uruhu rwawe ni rwiza”.

Umugore yahise asohoka ajya guhuruza umugabo we amubwira ko iryo vuriro bica amahame ya kisilamu.

Umugabo utishimiye ibyo umuganga yakoze kubera ko yashimye uruhu rwumugore we yinjiye mu bitaro akubita umuganga umuhirika ku ntebe amugusha hasi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire ya Miss Keza Joannah yahuruje abafana be babyiganira ku mbuga nkorabaje kwihera ijisho

Ijambo rya mbere Umugore wa Mico The Best yavuze akigera mu rugo rwe