Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 11 werurwe 2023, abakomoka muri South Africa bari biteze kurarana ibyishimo, bararanye agahinda kavanze n’umuborogo nyuma y’uko umuhanzi Costa Titch aguye ku rubyiniro agapfa.
Costa Tsobanoglou yavutse ku wa mu mwaka wa 1995 ku wa 10 nyakanga mu gihugu cya South Africa ahitwa Nelspruit Mpumalanga hegeranye n’igihugu cya Zimbabwe.
Itangazo rysohowe n’umuryango wa Costa Titch Rigira riti “Urupfu rwakomanze ku rugi rwacu. Rwatwibye umuhungu wacu twakundaga, umuvandimwe akaba n’umwuzukuru mukuru w’umuhungu Constantinos Tsobanoglou wari ufite imyaka 28. Uwo Afurika y’Epfo yakunze mu izina rya Costa Titch. N’agahinda kenshi, tubabajwe no kwisanga tugomba kwemera ko yapfuye.’’
Risoza rigira riti “Umuryango w’aba-Tsobanoglou urabashimira ku bw’urukundo no gushyigikira umuhungu wacu, turizera ko mukomeza kumushyigikira no mu mwuka. Turabinginze mutuzirikane mu masengesho yanyu.’’
Wema sepeto yagiye ahatangirwa ibitekerezo ati “agiye hakiri kare” n’abandi benshi bagaragaje agahinda kabo