Umukwe yavunitse urutirigongo mu bukwe bwe ubwo inshuti ze zamuteruraga zimujugunya mu kirere ,hanyuma zinananirwa kumusama bikarangira yituye hasi.
Ibi byabereye muri Romania aho ibyari ibirori by’ubukwe byahindutse amarira nyuma yo kuvunika umugongo k’uyu musore wari ugiye kurongora.
Nk’uko amakuru abitangaza,ibi byabereye mu bukwe mu Ntara ya Bihor mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Romaniya.Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu musore yajugunywe hejuru n’incuti ze agafatwa ku ncuro ya mbere ariko ku nshuro ya kabiri ahita yitura hasi ashinze umutwe.
Uyu musore bahise bamwegura,basanga yavunaguritse umugongo ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Abantu bose bahise bagwa mu kantu bababazwa n’ibibaye ndetse batangira gushinja izi nshuti ze kugira uruhare mu kubunika kw’uyu mukwe.