in

Vestine yakubiswe n’inkuba ubwo yatunguraga Kwizera kuri radiyo (Audio)

Umukobwa witwa Vestine yahamagaye kuri Radio 102.3 Kiss Fm asaba ko bamutungurira umukunzi we, Kwizera, gusa asaba umunyamakuru ko mbere yo kumugezaho ubutumwa ko abanza kumubaza izina ry’umukunzi we.

Igihe cyarageze maze Kwizera arahamagarwa maze akitaba abwirwa ko hari ubutumwa umukunzi we yamugeneye bwo kumutungura (surprise call) gusa mbere yo kubumubwira no kubumwumvisha asabwa ko yabanza kuvuga izina ry’umukunzi we. Iki cyari nk’ikizamini kuri Kwizera kuko uyu musore yaje kwitsa imitima ndetse biza kurangira aninyuraguyemo kuko yavuze ko abakobwa avugana nabo ari benshi gusa we akaba yumva ibyo bavugana nta birenze.

Kwizera yakomeje gutekerezaaaa maze aza kwibuka izina ry’umukobwa witwa Vestine akeka ko ariwe wamuhaye ubutumwa gusa akamukeka ariko akomeza no gushidikanya. Nibyo koko uwo mukobwa yari Vestine.

Kwizera yavuze ko we na Vestine nta birenze baganira nubwo Vestine we yabigize birebire ndetse ukurikije ukuntu yafashe icyemezo cyo guhamagara kuri radio kugirango atungure Kwizera birumvikana ko amukunda gusa Kwizera we yavuze ko ibyo aganira na Vestina nta birenze. Kwizera yagize ati “Nta birenze nawe abyumve rwose kuri njyewe nta birenze…”.

Namwe nimwiyumvire mukanze audio iri hano hasi:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Jose Chameleone yamuritse isanduku idasanzwe azahambwamo napfa

Umugabo yasutse amarira amenye ko uwo yitaga umuterankunga yabyaranye n’umugore we adahari