in

Vestine na Dorcas ubu nibo bayoboye abahanzikazi beza b’umwaka mu bihembo bitegurwa na radiyo Kiss FM

Abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Dorcas na Vestine, bazwiho kuririmba indirimbo zihembura imitima y’abantu benshi dore ko zikunzwe gukurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube.

Aba bahanzikazi baracyari bato dore ko bakiri ku ntebe y’ishuri, gusa ntibibabuza gukora umuziki wabo babifashijwemo n’ubareberera inyugu Irene Murindahabi ubagenera buri kimwe cyose gikenerwa mu muziki wabo.

Aba bana nibo bari imbere mu matora y’icyiciro cy’abahanzikazi beza, mu bihembo bya Kiss Summer Awards, aho bafite amajwi 552 bitegurwa na radiyo Kiss FM.

Aba bana bafite igitaramo bazageza ku bakunzi babo mu ijoro ribanziriza irya noheli ku itariki ya 23 Ukuboza kizabera muri Camp Kigali ni abambere muri icyo kiciro cy’abahanzikazi beza bahigitse abandi bahanzikazi bakomeye nka Aline Sano, Bwiza, Marina ndetse na Ariel Wayz.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Rubuze gica indaya yari yivuganye umugabo waruyambuye

Liverpool yikuyeho inyatsi zose,Arsenal yongeye kwitwara neza_ibyaranze umunsi wa 10 wa Premier league