in

NdabikunzeNdabikunze

Wa mumotari watoraguye amamiliyoni akayasubiza ,noneho dore ibimubayeho.

Umusore w’umumotari witwa Emmanuel Tolue wo mu gihugu cya Liberia uherutse kwamamara nyuma yo gutoragura amafaranga arenga miliyoni 50 z’amanyarwanda akayasubiza uwari wayataye kuri ubu yashimiwe na Perezida w’iki gihugu George Weah .

Uyu musore akimara gusubiza amafaranga yatoraguye angana n’amadorali ibihumbi 50 rubanda rwaramwibasiye rumuha urw’amenyo ngo azapfa adakize ,ariko kuri ubu Perezida wa Liberia yahuye n’uyu musore mu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Monrovia, amuha amafaranga menshi ndetse na bourse yo kwiga.

Kubera iki gikorwa uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yari yakoze yari yahinduwe intwari muri Liberia. Nubwo abantu bamwe bari bamwibasiye bagaya ibyo yakoze.Gusa Nyiri aya mafaranga witwa Yancy yari yamuhaye ububonamaso bungana na amadorali 1,500 angana na miliyoni 1 nigice mu manyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi: i Kigali umugabo n’umugore bateraga akabariro baryamiye uruhinja rwitaba Imana.

Vestine na Dorcas barigendeye! Amarira yari menshi ubwo basezeraga M. Irene