in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Vanessa

Amazina

Vanessa ni izina rikomoka mu Kigereki, risobanura “ikinyugunyugu”ni izina kandi ryahabwaga ikigirwamana cyo mu Bugereki cyitwaga ‘Phanessa’.

Ryahimbwe n’umwanditsi Jonathan Swift mu gisigo yise Cadenus and Vanessa mu mwaka wa 1708. Iryo zina yarikomoye ku mazina y’umukobwa Esther Vanhomrigh wari inshuti ye magara, aho yafashe Van ( Vanhomrigh) ndetse na Essa ( Esther) akabiteranya bikabyara Vanessa.

Bimwe mu biranga ba ’Vanessa’

Vanessa ntabwo akunda kwirekurira buri wese, akunda guceceka, akunda gutega amatwi no gusesengura icyo abwiwe, ndetse no gucukumbura ukuri kwimbitse ku bintu runaka.
Vanessa akunda kwitangira akazi, agira ibikorwa by’ubugiraneza, akunda gukunda no gukundwa kandi ibikorwa bye bikurura abantu benshi.

Agira ubumuntu mu bikorwa bye ndetse b’imico myiza. Kubera ko ari umuntu wita ku bandi kandi akaba azi gukunda, ashobora gufatirwa ibyemezo akemera kubikurikiza.
Ni umuntu udatindiganya mu kwinjira mu rukundo ariko akunda kubabazwa n’ubusa akigunga.

Izina Vanessa ryatangiye gukoreshwa cyane mu kinyejana cya 20. Ubu ryiganje cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage ndetse na Brazil.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Rwanda

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Yvan