in

Uyu yahisemo kongera uburebure bwe nyuma yo kubona ko inkumi zimutera indobo ku bwinshi zimuziza kuba mugufi.

Uyu musore yemeye gutangira igikorwa gikomeye cyo kongera uburebure bwe nyuma yo kubona ko abakobwa batamukunda bamuziza ubugufi bwe.Sam Becker yagaragaraga ko ari we muremure mu mashuri abanza, ariko amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yisanze abo bigana bamusumba kure.

Ifoto y’amagufwa ya Sam Becker mbere na nyuma yo kubagwa.

Yagize ati: “Maze kujya kuri kaminuza, nagiye nisanga ndi mugufi kurusha abandi bahungu n’abakobwa”.”Ibi bigira ingaruka ku buzima bwawe. Mvugishije ukuri, abakobwa ntibemera gukundana n’abahungu basumbya uburebure. Ariko ikintu gikomeye cyane kwari ugukomeza kwibaza rimwe na rimwe ko ntazigera mbona umugore”.

Sam w’imyaka 31 utuye mu mujyi wa New York, yibazaga uko yari kuzaba muremure, nubwo ku mutima yari azi ko yamaze kurenza imyaka yo gukura.

Ati: “Nakunze gutekereza ko kugira ngo ugire aho wigeza mu buzima ugomba kuba uri muremure. Nicyo cyatumye rero nigira inama”.Ubwo se nzashobora gutambuka?”

Sam yamaze igihe kinini yibaza uko yabigenza kugira ngo abe muremure, akajya yambara inkweto ndende agakora n’imyitozo ngororamubiri, ariko ibyo ntibyamunyuze.

Amaze kumenya ko bashobora kumwongerera amaguru akaba muremure, yahise yumva ko ari wo muti nyawo wamufasha kugera ku cyifuzo cye.Amaze kuvugana na nyina, akanumva ingaruka zishoboka kumugeraho, yahise afata umwanzuro ndakuka ko umuti w’ikibazo cye ari ukubagwa.

Muri 2015 yabazwe amaguru, maze bamwongerera uburebure, ava kuri sentimetero 162 (162cm) agera kuri sentimetero 170 (170cm).

Ati: “Igihe mbonana na muganga bwa mbere, yansobanuriye neza ko iki gikorwa kitoroshye. Icyari kimpagaritse umutima kwari ukumenya ubushobozi nzaba mfite bwo gukora icyo nshaka nimara kongererwa uburebure. Ubwo nzashobora gutambuka? Ubwo nzashobora kwiruka?

“Maze kubagwa, nategetswe kujya njya kwinanuza, nka gatatu cyangwa kane mu cyumweru, amasaha make buri musi. Ibi nabikoze mu gihe cy’amezi nk’atandatu.

Byari ibintu biteye isoni. Bwari nk’ubusazi…amaguru yawe yombi bakayamena, hanyuma ugasubira kwiga gutambuka bushya”.

Umwuga wo kubaga amaguru mu kongerera abantu uburebure usanzwe ukorwa mu bihugu bitari bike,ndetse abantu bamwe bongererwa uburebure kugeza kuri sentimetero 13 (13cm).

Nubwo bigoye kumenya umubare w’abantu babikorerwa buri mwaka, ibigo by’ubuvuzi bivuga ko ari umwuga ugenda ukundwa cyane. BBC yavuganye n’ ibigo by’ubuvuzi bitari bike ku isi ku bijyanye n’inshuro basanzwe babikorera abantu, ariko imibare bigenda isumbana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa impamvu zikomeye zituma abagabo bamwe bagira amasohoro afashe abandi akaba ari nk’utuzi|Ese ni iki wakora?

Umuhanzi Meddy yagaragaye asomana n’umukunzi we anamubwira ikintu gikomeye.