Umugabo yavugishije amagambo abandi bagabo ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubunini bw’ikibuno cy’umugore yashatse, ku buryo hari uwavuze ko ariwe mugabo w’umunyamahirwe abonye mu mwaka wa 2023.
Ibi bikaba byari biturutse ku ifoto uwitwa Torgbuiga @Mr_Ceyram yasangije abamukurikira ku rubuga rwa twitter yifuriza inshuti ye urugo rwiza yari yakoze ubukwe , maze abantu bajyaho batanga ibitekerezo byagarukaga cyane ku gutangarira ingano y’ikibuno cy’umugore yashatse
Uwitwa Teshie Ruler yagize ati:“uyu mugabo agiye kuryoherwa” ,mu gihe uwitwa Equal we yagize ati:” n’ubundi azamuca inyuma “ ,naho Ascote we yagize ati:” Mana ndagusabye ndi umuhungu wawe”
Abonten ati :“Umugabo umwe akifuza gutwara uyu mubiri wose , ibi ni ukwikunda” , naho Qwesi McMallian agira ati:” uyu mugabo ni umunyamahirwe mbonye muri 2023″