Umunsi ku munsi twumva abantu batandukanye bahitanwe n’impanuka yaba iz’imodoka, indege, cyangwa ikindi kintu gishobora guhitana abantu.Uwitwa Graham ni ikiremwa giteye nk’umuntu cyakozwe n’abahanga mu bya siyansi ,bakaba bari bagamije kwerekana ibisabwa ku mubiri w’umuntu kugirango abashe kuba yarokoka impanuka yimodoka uko yaba iteye kose.
Graham ni ikiremwa (robot) cyakozwe n’ikigo Transport Accident Commission (TAC) by’umwihariko abahanga barimo uwitwa patricia Piccinini ,Dr. David Logan na Christian Kenfield usanzwe ari inzobere mu bijyanye nimvune.Aba bihurije hamwe bakora ikiremwa kigamije kwereka isi ibikenewe ku mubiri wumuntu kugirango umuntu ajye agenda mu muhanda afite umutekano ndetse atikanga impanuka.
Aba bantu bakimara gushyira hanze iki kiremwa abantu benshi bahise bishima kuko bakekaga ko babonye umuti w’impanuka ariko kandi baje gusubiza amerwe mu isaho babo uburyo iki kiremwa giteye bishatse kuvuga kò kugirango ubashe kurokoka impanuka ugomba kuba uteye nk’iki kiremwa. Uburyo giteyemo nabwo buteye ubwoba ndetse benshi bakirukanka bakibonye.Bivuze ko umuntu uteye nkacyo ntawakongera kumwegera kuri iyi Si.Abantu bagaye ubu bushakashatsi bavuga ko nta gisubizo kirambye ku mpanuka cyabonetse.